Uko wahagera

Igitero Mu Nama Yarimo Ministiri w'Intebe wa Etiyopiya


Ministiri w'Intebe Abiy Ahmed
Ministiri w'Intebe Abiy Ahmed

Abantu 83 nibo bamaze kumenyekana ko bakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye mu ikoraniro ryarimo Ministiri w’Intebe wa Etiyopiya Ahmed Abiy n’abashyigikiye amatwara mashya amaze kuzana mu gihugu.

Icyo gisasu cyaturitse akanya gato ministiri w’intebe amaze kugeza ijambo rye ku bihumbi by’abaturage bari bateraniye mu rubuga rwitwa Meskel mu murwa mukuru Addis Ababa.

Televisiyo y’igihugu yahise ihagarika gutambutsa ibyaberaga kuri urwo rubuga mu gihe abashinzwe umutekano bihutiraga kuvana ministiri w’intebe muri urwo rubuga.

Nyuma y’icyo gitero, Abiy yagaragaye kuri televiziyo avuga ko buri gihe urukundo ruzatsinda urwango.Yagize ati “Ku bashaka kuducamo ibice, dabamenyesha ko mutazabigeraho kandi mwatsinzwe.”

Ku rubuga rwa twitter, umuyobozi w’ibiro bya ministiri w’intebe Fitsum Arega yanditse ko gerenade ariyo yakoreshejwe muri icyo gitero.

Kuva agiye ku butegetsi mu kwezi kwa kane, Abiy amaze guhindura ibintu byinshi birimo gufungura hafi abanyamakuru bose bari bamaze igihe bafunzwe, gukuraho ibyaha biregwa impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abatavugarumwe na leta no gukuraho inzitizi mu bucuruzi.

Kuri uyu wa gatanu yari yategetse ko imbuga za interineti zirenga 200 na televiziyo zigenga zari zarafunzwe zifungurwa.

Amaze kandi gutangaza ko yifuza gusubukura umubano n’igihugu cya Eritreya.

Abiy w’imyaka 42 yasimbuye Hailemariam Desalegn weguye bitunguranye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG