Uko wahagera

Imyitozo ya Gisilikali y’Amerika na Koreya y’Epfo Ishobora Guhagarara


Imyimenyerezo wa Gisirikare y'Amerika muri Koreya y'Epfo

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya y’Epfo bari mu biganiro ku birebana no guhagarika by’agateganyo imyitozo abasilikali b’ibihugu byombi bakorana. Ni minisitiri w’ingabo wa Koreya y’Epfo wabitangaje.

Ejo ku cyumweru, Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje kuri Twitter ko afite igitekerezo cyo guhagarika icyo yise “imikino yigana intambara” ibihugu byombi bisanzwe bikora. Kuri bamwe mu bategetsi bo hejuru ba Koreya y’Epfo, bishobora kuba imwe mu ntambwe ziganisha gusenya intwaro za kirimbuzi mu kigobe cya Koreya cyose.

Imyitozo ikomeye cyane, irimo abasilikali benshi cyane barwanira ku butaka, indege n’amato by’intambara, n’ubundi buhanga bwa gisilikali, yari iteganijwe mu minsi iri imbere ni yo ishobora gusubikwa. Naho imyitozo yoroheje yo ishobora kuzakomeza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG