Uko wahagera

Rwanda: Ba Kizito Mihigo Bazaburanishwa mu Rukiko rw'Ubujurire


Photo Kizito Mihigo
Photo Kizito Mihigo

Urukiko rw'ikirenga mu Rwanda ruratangaza ko rutakiburanishije imanza zari muri rwo zirimo n'urw'umuhanzi Kizito Mihigo. Urukiko rw'ikirenga ruravuga ko izo manza zizaburanishirizwa mu rukiko rw'ubujurire.

Urukiko rw'ikirenga mu Rwanda ntirwaburanishije urubanza rw'umuhanzi w'icyamamare Kizito Mihigo na bagenzi be. Uru rubanza rwimuriwe mu rukiko rw'ubujurire ruzatangira imirimo yarwo mu minsi. Kizito Mihigo na bagenzi be baregwa ibyaha by'ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Abanyamategeko bunganira abaregwa, Me Antoinette Mukamusoni ku ruhande rw’umuhanzi w’icyamamare Kizito Mihigo na mugenzi we Me Blandine Ntabwoba ku ruhande rw’umudemob Jean Paul Dukuzumuremyi nibo babanje gutangariza Ijwi ry’Amerika ko urubanza bagombaga kuburana kuri uyu wa mbere mu rukiko rw’ikirenga rutakibaye kubera amavugurura mashya yabaye mu bucamanza.

Aba banyamategeko bavuze ko bamenyeshejwe ko urubanza bunganiramo abaregwa rwimuriwe igihe kitazwi ariko na bwo rukazaburanishirizwa mu rukiko rw’ubujurire.

Ubwanditsi bw’urukiko rw’ikirenga na bwo bwahamirije ijwi ry’Amerika iby’aya makuru. Bwavuze ko urukiko rw’ikirenga nta bubasha rufite bwo kuburanisha izi manza.

Bwavuze ko kubera itegeko rishyiraho urukiko rw’ubujurire ryatowe mu minsi ishize kandi n’ibyangombwa byose bigendanye n’urwo rukiko biri gushyirwa mu buryo, Umuhanzi Kizito Mihigo na Bagenzi be bazaburanishwa n’urwo rukiko rushya.

Ubwanditsi bw’urukiko rw’ikirenga buravuga ko ibi bitareba urubanza rw’umuhanzi kizito Mihigo na bagenzi be ahubwo binareba undi murundo w’izindi manza zimaze imyaka zitaburanishwa zigomba kuzaburanishirizwa mu rukiko rw’ubujurire. Bwirinze gutomora igihe cya nyacyo uru rukiko rw’ubujurire ruzatangirira imirimo yarwo uretse kwemeza ko ari mu minsi ya vuba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG