Uko wahagera

Abatalibani Bishe Abasilikali 65 b'Afghanistan


Abarwanyi b'Abataliban
Abarwanyi b'Abataliban

Ibitero bitatu by’Abatalibani mu gihugu cy’Afghanistan bimaze guhitana abasilikali ba leta n’abapolisi bagera kuri 65.

Abategetsi muri icyo gihugu bavuga ko ibyo ibitero byagabwe kuri uyu wa gatandatu mu ntara za Kandahar, Kunduz na Herat byakomerekeje abandi basilikari 17.

Ibyo bitero byagabwe ku bigo bya gisilikali, nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru muri icyo gihugu n’umuvugizi w’ingabo muri utwo duce Majoro Khwaja Yehya Alawi.

Umuvugizi w’Abatalibani yemeje ko abarwanyi babo ari bo bishe abasilikali ba leta, anavuga ko hari abandi bafashe mpiri.

Ibitero ku bigo bya gisilikali bimaze guhitana abarenga 500 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Bimaze kandi guhitana abasivili 180.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG