Uko wahagera

Imiryango mpuzamahanga irakira Palestina mu bayo


Umuhuzabikorwa wa ONU mu Burasirazuba bwo hagati, Nickolay Mladenov

Palestina imaze kwemerwa n’andi mashami abiri y’Umuryango w’Abibumbye ONU muri uku kwezi kwa gatanu: CNUCED ishinzwe ubucuruzi n’iterambere, na ONUDI ishinzwe iterambere ry’inganda.

Ni ko umuhuzabikorwa wa ONU mu Burasirazuba bwo hagati, Nickolay Mladenov, yatangaje uyu munsi imbere y’inteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi.

Ishami rya ONU ryemeye Palestina bwa mbere ni UNESCO ishinzwe uburezi, umuco na siyansi, mu 2011. Byatumye Leta zunze ubumwe z’Amerika, yari iya mbere yatangagamo amafaranga menshi kurushya ibindi bihugu, isohoka muri UNESCO.

Mu Muryango w’Abibumbye, Palestina ihafite icyicaro cya Leta y’indorerezi kuva mu 2012. Ariko imaze kwemerwa n’imiryango mpuzamahanga irenga 50, nk’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayo ibyemeza.

Muri iyo miryango harimo Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho (CPI), n’Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro z’ubumara (OIAC).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG