Uko wahagera

Urukingo rwa Ebola Rurakora Neza


Hatagize igikorwa, icyorezo cy’indwara ya Ebola gishobora kurushaho guhitana abantu benshi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kurenza uko byagenze mu burengerazuba bw’Afurika.

Icyakora abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko amahirwe bafite muri iyi minsi ari uko bafite inkingo batari bafite mu mwaka wa 2013 ubwo muri Gineya hadukaga icyo cyorezo bwa mbere.

Sosiyete ikora imiti yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika yitwa Merck imaze kohereza inkingo zirenga 8,000 zo mu bwoko bwa V920 kugirango zigeragezwe mu ntara ya Equateur muri Kongo. Izo nkingo zizatangwa n’abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS.

Muganga Benjamin Djoudalbaye ukora mu kigo nyafurika gishinzwe gukumira indwara yabwiye Ijwi ry’Amerika ko inkingo zonyine zidahagije ko bakeneye n’imiti yo guha abanduye iyo ndwara.

Mu cyumweru gishize umuryango w'Afurika y’Uburasirazuba watangaje ko wahagurukiye ibikorwa byo kwitegura kugirango wirinde indwara ya Ebola ntiyinjire mu bihugu biwugize.

Republika iharanira demokarasi ya Kongo ihana imbibi n’ibihugu bitanu kuri bitandatu bigize uwo muryango w'Afurika y’Uburasirazuba.

Ibyo bihugu bisanzwe bikorana ubuhahirane ndetse n’urujya n’uruza hagati y’abaturage babituye. Kugeza ubu, nta bihe bidasanzwe biratangazwa muri Kongo.

Abamaze guhitanwa na Ebola muri Kongo barenga 25.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG