Uko wahagera

Abantu 22 Bahitanywe n’Imvura mw’Ihembe ry’Afurika


Abantu 22 barapfuye, abandi baburiwe irengero nyuma y’uko imvura nyinshi yatejwe n’imiyaga yo mu nyanja, ikubise akarere k’Afurika Etiyopiya iherereyemo.

Abandi bantu byibura 15 baguye mu karere ka Awdal mu gice cyigize Repubulika ya Somaliland. Ibyo byemezwa na guverineri w’intara Abdirahaman Ahmed Ali uvuga ko undi muntu umwe yaguye mu mujyi wa Berbera mu karere ka Sahil.

Ali yavuze ko amakuru atangazwa akiri ay’agateganyo, ko umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka mu gihe bagerageza kugera mu turere tw’imisozi twakozweho n’iyo mvura.

Abenshi mu bapfuye bikekwa ko batwawe n’imyuzure nk’uko abaturage babyivugira.

Hari n’abahitanywe n’amazu yabasenyukiyeho.

Iyo myuzure yanishe imyaka mu mirima, yangiza n’ibikoresho byo mu buhinzi. Nyuma y’amasaha 17 imvuga igwa n’amateme yaratwawe.

I Mogadishu, abategetsi bavuga ko hapfuye abantu batandatu kandi ko amazu arenga 300 yarengewe n’amazi, aho mu murwa mukuru wa Somaliya.

ONU ivuga ko imvura nyinshi ikomeje kugwa mu mpande zose za Somaliya no mu bice byegutse bya Etiyopiya. Ivuga kandi ko abantu 772,500 bakozweho n’imyuzure muri Somaliya. Abarenga 229,000 iyo mvura yabatesheje ibyabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG