Uko wahagera

Batatu Banduye Ebola mu mujyi wa Mbandaka muri Kongo


Aha hari ku kigo nderabuzima cya Muma muri Kongo muri 2017

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yemeje ko abantu 3 bagaragayeho icyorezo cya Ebola. Minisitiri w'ubuzima Oly Ilunga yatangaje ku wa gatanu ko abanduye Ebola bakomoka mu mugi wa Mbandaka, utuwe n'abantu miliyoni 1.2. Mu minsi mike ishize na bwo habonetse undi urwaye.

Minisitiri Ilunga yagize ati "Mu bantu 43 basuzumwe, 17 basanzwe baranduye; hari ibyago by'uko abandi 21 na bo baba baranduye naho 5 bakekwa ko barwaye."

Ishami ry'umuyango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryanze kwemeza ko ari icyorezo gisaba ubutabazi mpuzamahanga bwihuta. OMS ariko ivuga ko ibyago by'ikwirakwira ry'iyi ndwara biri hejuru cyane.

OMS ivuga ko hari ibyago cyane by'uko iyi ndwara yagera no mu bihugu bituranyi 9 ariko ku rundi ruhande ivuga ko ingendo n'ubucuruzi mu karere bidakwiye guhagarikwa.

Byitezwe ko urukingo rushya ruzageragezwa mu ntangiriro z'icyumweru gitaha. Mu myaka mike ishize, urwo rukingo rwatanze umusaruro mu bihugu by'uburengerazuba bw'Afurika. Muri Kongo hamaze kugezwa inkingo ibihumbi 4 kandi hari izindi zikiri mu nzira.

Abashinzwe ubuzima bagowe no kubika izo nkingo ahantu hakonje; kubera igihugu ari kinini kandi kitagira ibikorwaremezo. Mu myaka isaga 40, Ebola igaragaye muri Kongo inshuro 9; ariko mu bihe bya mbere yagarukiraga mu bice by'icyaro. Icyorezo cya ebola cyadutse inshuro 2 mu murwa mukuru Kinshasa utuwe na miliyoni 10. Gusa icyo gihe cyahise gihagarikwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG