Uko wahagera

Polisi y' u Rwanda Yishe Umumotari


umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Theos Badege
umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Theos Badege

I Kigali mu Rwanda igipolisi cyishe kirashe umuntu utwara abagezi kuri moto bitaramenyekana amazina ye. Ababibonye baremeza ko uwo mumotari yarashwe amanitse amaboko asaba imbabazi umupolisi.

Amakuru y’uko igipolisi cy’u Rwanda cyishe kirashe umumotari hano mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kabuga mu karere ka Kicukiro hazwi nko mu Gahoromani yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ababibonye babwiye Ijwi ry’Amerika ko umumotari utari usanzwe akorera muri ako gace yari ahagaze ahatarabugenewe bifatwa nka “Mauvaise allee” abashinzwe imyitwarire y’abamotari bazwi nk’abasecurite batangira gushyamirana biba ngombwa ko bahamagara umupolisi.

Ababibonye baravuga ko umupilisi akihagera bahise bambura ibyangombwa byemerera uwo mumotari gutwara moto ndetse na moto bayijyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kabuga. Baravuga ko umwe mu bapolisi yahise yadukira umumotari amutimbagura imigeri ya butini bigera aho umumotari agwa mu muferege wari hafi aho.

Umwe mu bamotari na we utwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mugenzi we amaze kurembywa n’imigeri yahisemo kwiruka ahunga maze abapolsi n’abashinzwe imyitwarire y’abatwara moto bamwirukaho yambaye amapingu. Aravuga ko uwo mugenzi we yaje gutsikir agwa hasi maze arapfukama amanika amaboko asaba imbabazi umupolisi ngo atamurasa.

Gusa ngo si ko byarangiye kuko ngo umupolisi yahise amurasa abanje kumubaza ati “ Wabyumvise ko urusasu narushyizemo?”

Uwahaye amakuru Ijwi ry’Amerika wanze kumenyekana aravuga ko bikimara kuba inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi bakomeye bahise baza kubihosha. Yasobanuye ko muri rusange mugenzi wabo yazize akarengane kandi atari ubwa mbere abatwara abagenzi kuri moto barengana.

Nyuma twashatse umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda CP Theos Badege ku murongo wa Telephone ye ngendanwa maze ntiyitaba ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje.

Gusa yatangarije ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ko uyu mumotari kugeza ubu hataramenyekana amazina ye yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda umupolisi amuhagaritse amusaba ibyangombwa undi arabibura arangije amwambika amapingu.

CP Badege aravuga ko umumotari yacunze ku jisho abapolisi babiri ubundi ariruka umwe muri bo amwirukaho kugeza amufashe. Umuvugizi w’igipolisi yasobanuye ko uwo mumotari yishwe arashwe nyuma yo kugerageza kwaka imbunda umupolisi ntabigereho agahitamo kongera kwiruka.

Ingingo yo kwica barashe bikozwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda si nshya mu matwi y’abantu kandi abicwa barashwe bakunze kuba bambaye amapingu. Impamvu polisi ikunze gutangwa ni uko abaraswa baba biruka bacika inzego z’umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG