Uko wahagera

Mikel Arteta ashobora kuzasimbura Arsene Wenger ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru Arsenal yo mu Bwongereza.

Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza ku rubuga rwacyo rwa Internet, impande zombi ntizirashyira umukono ku masezerano y’akazi.

Ariko Arsenal irateganya gutangaza iyo nkuru mu minsi iri imbere. Mikel Arteta afite imyaka 36 y’amavuko. Akomoka mu gihugu cya Espagne.

Muri iki gihe, yungirije umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola. Ureste ibyo, Mikel Arteta yakinnye mu bo hagati muri Arsenal imyaka ine kugera mu 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG