Uko wahagera

ONU Iremeza ko Ivyuka vy'Ubumara Vyakoreshejwe muri Siriya


Ibimenyetso by'intwaro z'ubumara
Ibimenyetso by'intwaro z'ubumara

Muri Siriya, umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro z’ubumara, OIAC mu magambo ahinnye, uratangaza ko intwaro z’uburozi zishobora kuba zarakoreshejwe koko mu mujyi wa Saraqeb, mu majyaruguru y’igihugu mu kwezi kwa kabili gushize. Umwuka w’uburozi ushobora kuba warakoreshejwe n’uwitwa chlore mu Gifaransa, cyangwa chlorine mu Cyongereza.

Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, OIAC ivuga ko abahanga bawo bageze kuri uyu mwanzuro nyuma yo gusura Saraqeb, baganira n’abakozi bo mu buvuzi n’abaturage ubwabo, kandi banapima n’ibizame by’ibyo bahakuye.

Umuryango OIAC ntusobanura abashobora kuba barakoresheje izi ntwaro kuri rubanda kuko bitari mu nshingano z’abahanga bawo. Nyamara amahanga, arimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, arega leta ya Siriya ko ari yo yazikoresheje. Siriya yo ihora ihakana ibi birego kuva mu 2011.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG