Irani na Isirayeli baraye barasanye bikomeye muri Siriya. Nk’uko Israyeli ibivuga, Irani ni yo yabanje kurasa ibisasu bya roketi mu bitwa bya Golan. Isirayeli nayo yahise yohereza indege z’intambara, zijya kurasa ibirindiro icumi by’ingabo za Irani muri Siriya. Isirayeli ivuga kandi ko zarashe n’intwaro za Siriya zihanura indege.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa “Observatoire Syrien des Droits de l'Homme” watangaje ko abasilikali batanu ba Siriya n’abandi 18 ba Irani baguye mu bitero by’indege za Isirayeli.
Irani ni inshuti magara ya Perezida Bashar al-Assad wa Siriya. Yamwoherereje abasilikali ibihumbi bo kumufasha kurwana intambara imaze imyaka irindwi mu gihugu cye.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yamaganiye kure ibitero bya Irani kuri Isirayeli, ivuga ko “bidashobora kwihanganirwa kandi bishobora gutwika akarere kose k’Uburasirazuba bwo hagati.” Mu itangazo yashyize ahagaragara, White House yavuze ko Irani igomba kwirengera ingaruka zabyo.
Uburusiya, Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa bose basaba impande zombi gucisha make, no kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma ibintu bijya irudubi.
Facebook Forum