Uko wahagera

Singapore Izakira Trump na Kim kuri 12 y’Ukwezi Gutaha


Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, azahura n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru ku italiki ya 12 y’ukwezi gutaha kwa gatandatu i Singapore. Ni Perezida Trump ubwe wabitangaje uyu munsi ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize, ati: “Twembi tuzagerageza kugira iyi nama umwihariko mu izina ry’amahoro y’isi.”

Perezida Trump yanditse iyi Twitt amasaha make nyuma y’uko ubwe, ari kumwe na madame we, Visi-Perezida Mike Pence, na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mike Pompeo, bagiye mu gicuku bujya gucya ku kibuga cy’indege cya gisilikali cyitwa Andrews, hafi ya Washington DC, kwakira Abanyamerika batatu bari bamaze umwaka bafungiye muri Koreya ya Ruguru. Perezida Trump yashimiye Kim Jung Un ko yabarekuye. Yongeraho, ati: “Ndatekereza ntashidikanya ko ashaka kugarura igihugu cye mu isi nzima.”

Mike Pompeo yari yasubiye i Pyongyang kuvugana na Koreya ya Ruguru ibyo gufungura aba bany’Amerika batatu. Ku kibuga cy’indege Andrews yavuze ko inama hagati ya Trump na Kim itari gushoboka iyo batarekurwa. Muri iyi nama, Perezida Trump yamwe avuga ko ashaka ko Kim yemera kureka intwaro kirimbuzi.

Inama y’i Singapore izaba ibaye iya mbere na mbere mu mateka hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya ya Ruguru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG