Uko wahagera

Etiyopiya: Umunyamakuru Eskinder Nega Asaba Gukuraho Ibihe Bidasanzwe.


Umunyamakuru Eskinder Nega

Umwe mu banyamakuru baherutse kurekurwa arahamagarira ministiri w’intebe mushya wa Etiyopiya gushyira mu bikorwa ibyo yijeje igihugu birimo gufungura urubuga rwa politike no gukuraho ibihe bidasanzwe.

Umunyamakuru Eskinder Nega yatawe muri yombi mu mwaka wa 2011 aregwa ibyaha bijyanye n’iterabwoba. Icyo gihe, yari yumvikanye anenga ifatwa ry’abadashyigikiye leta.

Yahawe imbabazi umunsi umwe mbere yuko Hailemariam Desalegn yegura ku mwanya wa ministiri w’intebe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Umunsi wakurikiyeho leta yahise itangaza ibihe bidasanzwe mu rwego rwo guhagarika imyigaragambyo y’abatavugarumwe na leta yari imaze igihe ikorwa muri icyo gihugu gituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 100.

N'ubwo itorwa rya Abiy Ahmed nka ministiri w’intebe benshi barifashe nk’amahirwe yo guhindura ibintu, umunyamakuru Eskinder we yemeza ko ibyo bazabyemera babibonye. Agira ati “Ibyo avuga azahindura ni byiza. Ariko icyo dukeneye ni uko biva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.”

Eskinder yemeza ko irekurwa rye n’abandi bari bafunganye ritabaye ku bushake bwa leta, ko ahubwo ari igitutu leta yashyizweho na rubanda. Yemeza ko yafunzwe ku byaha by'ibihimbano.

Kuva yajya ku butegetsi, minisitiri w’intebe Ahmed amaze kugirana ibiganiro n’abanyapolitike batandukanye batavuga rumwe na leta ndetse anasura tumwe mu duce dutuwe cyane n’abadashyigikiye ubutegetsi buriho muri Etiyopiya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG