Uko wahagera

Myanmar: Ubuhamya bw’Umupolisi Moe Yan Naing Bwagumije Agacico


Umupolisi, Moe Yan Naing avuye mu rukiko muri Myanmar
Umupolisi, Moe Yan Naing avuye mu rukiko muri Myanmar

Umucamanza mu gihugu cya Myanmar yanze gutesha agaciro ubuhamya bw’umupolisi Moe Yan Naing, umutangabuhamya wemeza ko polisi yahimbye ibyaha irega abanyamakuru babiri leta ishinja gutunga amabanga y’igihugu.

Ibivugwa nuwo mutangabuhamya bihabanye n’ibyo ubushinjacyaha burega abanyamakuru babiri bakorera ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ari bo Wa Lone na Kyaw Sow.

Uyu mutangabuhamya yemeza ko abayobozi be bohereje abapolisi babiri guha abo banyamakuru impapuro bivugwa ko zari zirimo amabanga y’igihugu bagamije kubafatira mu cyuho.

U Khim Maung Zaw wunganira abo banyamakuru yavuze ko ubuhamya bw’uwo mu polisi buzafasha kugira abere abo banyamakuru.

Polisi yo yari yasabye urukiko gutesha agaciro ubuhamya bw’uwo mugenzi wabo nawe ufunze.

Umwe muri abo banyamakuru Wa Lone yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bashimishijwe n’icyemezo cy’umucamanza kuko basanga kizafasha gushyira ukuri ahagaragara.

Abo banyamakuru bafashwe mu kwezi kwa 12 nyuma yo kwakira inyandiko bahawe n’abapolisi mu nzu y’uburiro yahitwa Yangon. Bari bamaze igihe bandika inkuru zicukumbuye ku byaha byakorewe ibihumbi by’aba Rohingya.

Baramutse bahamijwe ibyaha, abo banyamakuru bahanishwa igifungo cy’imyaka 14.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG