Uko wahagera

Mike Pompeo Yizeye kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga


Mike Pompeo, ashobora kwemezwa kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga.
Mike Pompeo, ashobora kwemezwa kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga.

Sena ya Leta zunze ubumwe z’Amerika iratora uyu munsi kugirango yemeze minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya, Mike Pompeo.

Umukuru wa Sena, Mitch McConnell, yatangaje mu kanya gashize, ati: “Abasenateri bamaze kutwemerera guha ijwi ryabo minisitiri wacu w’ububanyi n’amahanga wa 70 bafite ubwiganze.”

Abasenateri bane bo mu ishyaka ry’aba-Demokarate bo batangaje ko batamuha ijwi ryabo. Kuri bo, Pompeo ntakunda Abayisilamu n’abantu bakundana bahuje igitsina.

Naho bamwe bo mu ishyaka rye ry’Abarepubulika bo bashima Pompeo by’umwihariko ku birebana na Koreya ya Ruguru. Bavuga ko yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo gukarira Pyongyang kugera aho yemera kuganira. Pompeo aherutse kujya i Pyongyang mu ibanga rikomeye kubonana na Kim Jong Un.

Mike Pompeo agomba gusimbura Rex Tillerson, Perezida Trump yirukanye ku milimo ye mu kwezi gushize. Kugeza ubu, Pompeo ayobora ikigo cy’ubutasi CIA.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG