Uko wahagera

Rwanda: Radiyo "Ubuntu Butangaje" Izitabaza Inkiko


Pastor Gregg Schoof ni Umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace
Pastor Gregg Schoof ni Umuyobozi wa Radiyo Amazing Grace

Ikigo ngenzuramikorere RURA cyambuye Radiyo Amazing Grace uburenganzira bwo gutangaza amakuru mu Rwanda. Uwo mwanzuro wafashwe kuri uyu wa kabiri. Pasiteri Gregg Schoof, uyiyobora, yavuze ko agiye kugana inkiko ngo zimurenganure.

RURA yafashe uyu mwanzuro nyuma y’amezi hafi atatu iyi Radiyo yihanangirijwe ku kiganiro yatambukije.

Amwe mu mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’abagore, yemeza ko iki kiganiro cyari kigamije gutesha agaciro umugore.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, umuyobozi w’iyo radiyo yavuze ko atemera amagambo yatambukijwe n’umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora mu kiganiro cyahise kuri iyo radiyo ariko akemeza ko adakwiye kuryozwa icyaha cy'undi ndetse no gufatirwa ibihano nta nzira y'amategeko biciyemo .

Yanavuze kandi ko atemeranya na RURA imuhatira gusaba imbabazi no kwemera icyaha kuko asanga binyuranye n’amategeko igihugu kigenderaho.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi uri i Kigali ni we wakoze iyi nkuru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG