Uko wahagera

SAF: Umuzungukazi Yafunzwe Kubera Ibitutsi by’Ivanguramoko


Vicki Momberg yafunzwe kubera ibitutsi by’ivanguramoko
Vicki Momberg yafunzwe kubera ibitutsi by’ivanguramoko

Urukiko rw’ubujurire rw’i Johannesburg rwemeje igifungo cy’imyaka itatu ku mugore w’umuzungukazi witwa Vicki Momberg w’imyaka 49 y’amavuko kubera ivanguramoko. Mu kwezi gushize, urukiko rw’ibanze rwari rwamuhamije ibyaha byo gutesha agaciro ikiremwamuntu kubera gutuka umupolisi w’umwirabura, rumukatira gufungwa imyaka itatu, maze arajurira.

Muri ibyo bitutsi harimo ijambo “kaffir” yakoresheje inshuro 48 mu 2016 mu gihe uwo mupolisi yari aje kumutabara yagize ingorane n’imodoka ye. Nk’uko umucamanza yabivuze asoma urubanza, kaffir rikoreshwa n’abazungu muri Afrika y’Epfo, bereka abirabura ko babari hejuru kandi babanga. Ati: “Iri jambo ryibutsa urugomo rwaranze amateka y’igihugu, ubwicanyi, kwambura abirabura umutungo wabo, no kubapfobya.”

Ni ubwa mbere ubucamanza bufunze umuntu muri Afrika y’Epfo kubera ibitutsi by’ivanguramoko. Ubusanzwe byahanishwaga ihazabu. Nk’uko ikigo ntaramakuru AFP kibyandika, wabonaga Vicki Momberg ntacyo bimubwiye, mbese ntacyo yitaho, ubwo abapolisi bari bamujyanye muri gereza.

Naho abantu bari mu rukiko bambaye imipira yanditseho ngo “Turi umwe” bakomye mu mashyi bamaze kumva uko urubanza rukijijwe. Nyamara rero, umwe muri bo, umusore w’umwirabura witwa Simamkele Mabeta we, asanga Momberg yari akwiye gukatirwa imyaka irindwi. Naho umuzungukazi witwa Sharon Henderson yabwiye AFP, ati: “Baramurenganyije rwose.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG