Uko wahagera

Perezida Trump Yongereye Ingabo Zihagarika Abimukira


Ingabo za Leta ya Texas mu butumwa bwo kurinda imbibe z'igihugu

Ingabo zigera kuri 900 nizo zoherejwe ku mipaka ihuza Leta zunze ubumwe z’Amerika n’igihugu cya Mexique.

Izo ngabo zoherejwe ku mabwirizwa ya Perezida Donald Trump kujya gufasha ingabo zisanzwe zirinda imbibe z’igihugu guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.

Izo ngabo zigizwe ahanini n’abasilikari ba za leta zitandukanye zirimo iya Texas, Arizona na New Mexico.

Ariko icyo cyemezo cya perezida Trump, siko leta zose zemeye kugishyira mu bikorwa.

Guverineri wa leta ya Californiya Jerry Brown yavuze ko atazemera ingabo z’iyo leta kwitabira ibyo bikorwa.

Icyo cyemezo perezida Trump yagifashe nyuma yuko inteko ishinga amategeko yanze kumuha amafranga yasabaga yose yo kubaka urukuta.

Mu rwandiko yandikiye ministeri y’umutekano mu gihugu hagati, perezida Trump yavuze ko izo ngabo zizafasha mu guhagarika ibiyobyabwenge, abanyarugomo n’abimukira kwinjira mu gihugu rwihishwa.

Biteganyijwe ko ingabo zigera ku 4,000 ari zo zizoherezwa muri ubwo butumwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG