Uko wahagera

Rwanda: Umupolisi Araregwa Gucuruza Abana b'Abakobwa


Urukiko rwa gasabo
Urukiko rwa gasabo

Umucamanza mu rukiko rukuru yatangiye kumva urubanza rwa IP Germaine aburanamo n'ubushinjacyaha ibyaha byo gucuruza abantu muri Omani. Ubushinjacyaha burarega uyu wari mu gipolisi cy'u Rwanda ko yafatanyaga n'impanga/ umuvandimwe we mu kohereza abana b'abakobwa muri Omani. Uregwa ibyaha arabihakana.

Ubushinjacyaha bwatangiranye ijambo burarega Mme Germaine Bukuru icyaha cyo kuba icyitso mu kugurisha abana b’abakobwa.

Buramurega ko afatanyije n’impanga ye Felicite Butoya we n’uyu wari mu gipolisi cy’u Rwanda boherezaga abana b’abakobwa mu gihugu cya Oman kubacuruzayo.

Mu bavugwa ko boherejwe muri Oman muri ibi bikorwa harimo uwitwa Joyce Rehema, Nigimbere na Karigirwa babashukisha kujya gukora akazi keza muri Oman.

Ubushinjacyaha buvuga ko IP Bukuru yateye inkunga mu gikorwa cyo gucuruza abantu muri Oman. Bwasobanuriye urukiko ko yafotoye Rehema yoherereza amafoto Kompanyi yo muri Oman itanga abakozi kugira ngo bamushakire impapuro z’inzira zimugezayo.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Rehema uvugwa ko ari mu boherejwe muri Oman yabaye kwa Bukuru i Butare mbere y’uko bamwohereza muri Oman mu 2016.

Ubushinjacyaha bumurega ko Rehema ubwo yari amerewe nabi muri Oman, uyu mupolisi yamuhamagaye kuri telephone avugana n’abari bamufite.

Mu myiregurire ye IP Bukuru wari mu ikanzu ndende y’iroza iranga abagororwa ibirego byose yabihakanye.

Yavuze ko Joyce Rehema mu mvugo yabwiye ubugenzacyaha yemeje ko yari asanzwe aziranye n’impanga y’uregwa Felicite Butoyi kuko ngo bajyaga bahurira mu nzira bagenda ndetse no ku kazi.

Yabwiye urukiko ko yahoraga mu kazi k’ubuvuzi mu gipolisi bityo ko icyo Rehema na Butoya baba barapangaga byari bimugoye kuba yakimenya.

Yemeje ko impanga ye Butoya aba muri Oman koko kandi ko uregwa atigeze agera muri Oman.

Ku bivugwa ko Butoya yaba yarageze kwa mukuru we ku matariki aregwaho ibyaha mu kwezi kwa Kane 2016, yavuze ko yahageze koko ariko ko Bukuru yabaga yagiye mu kazi.

Ibirego byose aravuga ko bihatse icyo yita akagambane kakozwe na Rehema, Nigimbere na bagenzi be kuko batagaragaza ubufasha ubwo ari bwo bwose yaba yarabahaye kugira ngo bagere muri Oman.

Ku cyo kuba yaravuganye na Rehema ari muri Oman, IP Bukuru yabwiye umucamanza ko ari mu kazi yabonye telephone imuhamagara ifite code ya Uganda agira ngo n’umurwayi ushaka kuza kwivuza nk’uko bari basanzwe bakira abarwayi baturutse mu bihugu bituranyi.

Yavuze ko yatangiye abaza Rehema icyo yifuza ko yamufasha nk’umurwayi undi ati sindwaye ahubwo nshakira numero ya telephone ya Butoya. Yavuze ko icyo gihe atigeze amubwira ko hari ikibazo yagiriye muri Oman.

Umucamanza bwana Antoine Muhimana yamubajije impamvu Rehema bivugwa ko yacuruzwaga muri Oman yahisemo guhamagara uregwa.

Yamusubije ko ibyo biri mu bubasha bw’urukiko kubigenzura kuko yemeza ko na mbere hose akiri mu Rwanda batari barigeze bahamagarana kuri telephone.

IP Bukuru aravuga ko kuba Rehema amushinja ko ari we wamufotoye akohereza amafoto muri Oman ngo bamushakire impapuro z’inzira yaba yaramwitiranyije n’impanga ye Butoya. Yemeza ko telephone yafotoye Rehema ari iyo uyu mupolisi yari yaraguriye abana ngo ajye ayibaboneraho igihe ari ku kazi.

Mu gushimangira iyi ngingo yo kuba yaritiranyijwe n’impanga ye Butoya, Bukuru yabwiye umucamanza ko impanga ye atunzwe n’umugabo w’umuzayirwa bamaranye imyaka 18 ariko ko na magingo aya uwo muramu we akibitiranya. Yavuze ko yigeze guhura na we amuganiriza mu giswahili cyinshi asanze IP Bukuru atacyumva abona gutahura ko atari umugore we.

Ni imvugo yakuruye ukumwenyura kwa hato na hato ku bari mu rukiko.

Me Shoshi Bizimana umwe mu banyamategeko bamwunganira yabwiye umucamanza ko umushinjacyaha yagombye gutanga ibimenyetso simusiga bigaragaza ko uwo yunganira yakoze icyaha amurega.

Aravuga ko imvugo za Rehema mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha zitagombye kuba zishingirwaho. Aravuga ko nta kimenyetso ko ari Bukuru wafotoye Rehema. Agashimangira ko Rehema ubwe yakwifotora akohereza amafoto, Butoya ayaribumufotore kimwe n’undi wese.

Umucamanza yamwibukije ko hakoreshejwe telephone ya IP Bukuru kandi igakoresherezwa iwe mu rugo i Butare.

Me Shoshi yashimangiye ko telephone ya Bukuru atari Bukuru kandi ko kwa Bukuru atari Bukuru. Yagize ati n’umushinjacyaha uvuga ibi, ubu aho ari hano mu rukiko ibyabera iwe ntashobora kubimenya keretse abaye ari umupfumu kandi na byo byagorana kugira ngo abimenye.

Umucamanza yongeye kubaza umushinjacyaha niba koko bidashoboka ko Rehema ushinja Bukuru kumufotora yaba ataramwitiranyije n’impanga ye Butoya.

Umushinjacyaha yasubije ko kubyemeza bityo kwaba ari ugukeka mu gihe Rehema yemeza ko yafotowe na Bukuru w’umupolisi.

Mu mwaka ushize umucamanza wa mbere mu rukiko rwisumbuye rwa Nyanza yari yahanishije uyu mupolisi igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu bituma akijuririra.

Ibyaha nk’ibi byo gucuruza abantu mu Rwanda biravugwa ariko bigaragara gake mu nkiko kandi ubutegetsi butangaza ko butazihanganira na gato uzabifatirwamo.

Umucamanza azasubukura iburanisha ku itariki 10 z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka. Biteganyijwe ko hagombye kuzagaragazwa ibimenyetso byisumbuyeho ku bishingirwaho kuri iki kirego.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG