Uko wahagera

Rwanda: Icyumweru cy’Icyunamo Casojwe


Rwanda - Kwibuka
Rwanda - Kwibuka

Umuhango wabereye ku rwibutso rwa Rebero mu karere ka Kicukiro, rushyinguwemo Abanyapolitike bakomokaga mu mashyaka anyuranye, n’abandi batutsi bagera ku 14000, bagiye bicirwa hirya no hino muri Kigali.

Perezida wa Sena Bernard Makuza, yavuze ko iyo u Rwanda rugira Abanyapolitiki benshi bitandukanya n’umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi, Jenoside itari kubaho, cyangwa ngo igire ubukana nk’ubwo yagize.

Uyu muyobozi yavuze ko hari intambwe yatewe cyane cyane n’ibihugu by’Afurika byubahiriza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi avuga ko hari abandi batarinjira muri uyu murongo, cyane cyane yagarutse ku mucamanza Theodor Mellon ukuriye urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Perezida wa Sena yavuze ko uyu mucamanza akomeje kugabanya ibihano byahawe abari ku isonga mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mucamanza Theodore Mellon, yari aherutse kuvugwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka.

Bwana Bizimana uyobora CNLG, yari yavuze ko Theodore Mellon akomeje umugambi wo kugabanya ibihano bya bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenosoide bari ku isonga mu kuyitegura.

Muri uyu muhango, humviswe ubuhamya bw’uwari umunyapolitike muto wari ku rwego rwa Serire, ariko wabashije gukumira ubwicanyi.

Bwana Habumugisha Aron akomoka mu karere ka Gakenke mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 18, ariko abasha gukumira ubwicanyi mu gace yari atuyemo.

Uyu mugabo ubu yagizwe umurinzi w’igihango, umuntu uba waragaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gihe cya Jenoside.

Nubwo icyumweru cyo kwibuka cyasojwe, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeza kugeza kuwa 4 / 7 ubwo hazaba hashize iminsi 100 Jenoside yamaze igatwara abantu basaga miliyoni.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG