Uko wahagera

USA: Facebook Yitezwe Kwisobanura Imbere ya Congress


Umuyobozi mukuru w'ishirahamwe Facebook, Mark Zuckerberg

Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, azitaba Komite y’ubucuruzi y’inteko ishinga amategeko – Congress – ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuwa gatatu w’icyumweru gitaha. Agomba gusobanura ukuntu amabanga y’abaturage ari kuri Facebook akoreshwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ikigo cy’ubujyanama cyo mu Bwongereza cyitwa Cambridge Analytica cyaba cyaribye imyirondoro y’abantu amamiliyoni n’amamiliyoni kuri Facebook, kiyakoresha mu rwego rwo kuyobya rubanda mu matora yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2016.

Icyo gihe Cambridge Analytica yakoreraga ikipe ya kandida Donald Trump, waje gutorerwa kuyobora igihugu. Yayishyuye amadolari miliyoni esheshatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG