Uko wahagera

Umuyobozi HCR Filippo Grandi Ari mu Rugendo muri Kongo


Umuyobozi mukuru wa HCR Filippo Grandi

Umuyobozi mukuru wa HCR, Filippo Grandi, ari mu ruzinduko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Ni mu gihe leta y’i Kinshasa irega umuryango w’Abibumbye n’imiryango itabogamiye kuri leta gukabya cyane mu bibazo by’impunzi. Mu byo batumvikanaho, harimo imibare y’impunzi. ONU ivuga ko ari miliyoni enye n’igice, naho leta ya Kongo ikavuga ko ari ibihumbi 230 barengaho gato gusa.

Bityo, guverinoma ya Kongo yanze kujya mu nama mpuzamahanga y’abaterankunga iteganijwe i Geneve ku italiki ya 13 y’uku kwezi kwa kane izaba iyobowe na ONU n’Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe. Inama izaba igamije gukusanya amadolari miliyari imwe na miliyoni 700 yo gufasha impunzi muri Kongo. Ico gihugu kivuga ko ayo mafaranga ari ayo kwikiriza abanyamahanga gusa hejuru y’abari mu kaga.

Filippo Grandi agomba kuganira n’abategetsi ba Kongo n’impunzi ziri i Kinshasa no mu burasirazuba bw’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG