Imirwano ishingiye ku moko, urugomo no gufata abagore ku ngufu byongeye kubura mu turere tw’iburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Ibyo bikomeje gutuma abantu benshi bahunga, abandi bagakurwa mu byabo.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 13 bakeneye ubufasha bw’ibanze. Muri bo, abarenga miliyoni indwi bakeneye ibiribwa byihutirwa.
Ibyo binemezwa n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinze umutekano kw’isi.
Ibyo bibaye mu gihe guverinema ya Kongo yavuze ko itazitabira ibiganiro n’abafashanyabikorwa bayo, byo gukusanya inkunga yo gufasha gushakira umuti ibibazo byugarije icyo gihugu.
Muganga Denis Mukwege impirimbanyi mu kurwanya ibyaha byo gufata ku ngufu mu bihe by’intambara avuga ko imibare y’abafatwa ku ngufu ikomeje kwiyongera kuva mu mwaka wa 2016.
Mu ntara ya Tanganyika ho haravugwa imirwano ishingiye ku moko hagati y’abatwa n’Aba-Luba. Iyo mirwano imaze gutuma abantu hafi 650,000 bava mu byabo.
Facebook Forum