Uko wahagera

USA: Imyigaragambyo y'Abanyeshuri Yamagana Imbunda


Abanyeshuri bigaragambya hano mu mujyi wa Washington DC
Abanyeshuri bigaragambya hano mu mujyi wa Washington DC

Kuri uyu wa gatandatu, ibihumbi by'abantu bifatanyije n'abanyeshuri mu mujyi wa Washington mu myigaragambyo bise "March for our Lives".

Abanyeshuri bo mu mashuri ya Marjory Stoneman Douglas muri leta ya Florida ni bo bateguye iki gikorwa. Aha hiciwe abanyeshuri 17 ku itariki 14 z'ukwezi kwa 2 ari na bo benshi baheruka kwica muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Abateguye iyi myigaragambyo barasaba ko ubuzima bw'abana bugirwa nyambere; kandi iyicwa ry'abanyeshuri rigahagarara. Muri buri Leta mu zigera kuri 50 z'Amerika, imyigaragambyo iritabirwa n'abagera hafi kuri miliyoni.

Umunyamerikakazi uba muri Australia wateguye iyi myigaragambyo i Sydney witwa Jennifer Smith aragira ati "iyo nohereje abana ku ishuri, simpangayikishwa n'imyitozo yo kurasa bakora. Dufite imiryango n'inshuti muri Amerika kandi ibyo ni byo byiringiro byabo bose; ko buri wese, niba uri umunyeshuri cyangwa undi uhageze utagira impungenge z'ubuzima bwawe."

Abanyamerika bakunze kwanga kureka gutunga imbunda, kandi hahindutse bike mu itegeko rigena uburenganzira bwo kuzitunga nk'igisubizo ku iraswa ry'abantu.

Imibare itangwa n'ikigo by'ubushakashatsi byakozwe iperereza yerekana ko iyi myumvire ishobora guhinduka. Mu nyigo yakozwe n'iki kigo, byabonetse ko 69% by'Abanyamerika babajijwe bumva ko itegeko rirebana n'uburenganzira bwo gutunga imbunda ryakagombye kuvugururwa. Ababyumvaga batyo mu kwezi kwa 10 kwa 2016 bari 61%, mu gihe bari 55% mu kwa 10 kwa 2013.

Impuzandengo y'ababajijwe bose yerekanye ko abagera kuri 90% bifuza ko iri tegeko rihinduka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG