Uko wahagera

Ibibazo by'Intasi z'Abarusiya mu Bwongereza


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yahamagaje inama yihutirwa yo gusuzuma no kugezwaho amakuru mashya ku burwayi budasanzwe bw’Umurusiya wigeze gukorera icyarimwe ibiro by’ubutasi by’Uburusiya n’iby’Ubwongereza.

Iperereza kuri ubwo burwayi burakorwa na polisi ishinzwe gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ikigo cya gisilikali gikorerwa ubushakashatsi.

Ku cyumweri ni bwo Sergei Skripal yajyanwe mu bitaro arembye nyuma yo guhabwa ibihumanye bitaramenyeka. Uyu yahawe ubuhungiro mu Bwongereza, nyuma yo guhererekanya intasi hagati y'Uburusiya na Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu 2010.

Skripal w’imyaka 66 y'amavuko n'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 30, basanzwe ku maduka ari mu mugyi wa Salisbury bicaye ku ntebe bataye ubwenge.

Igipolisi cyo muri uyu mugyi cyavuze ko aba bombi, bigaragara ko baziranye, nta bikomere bari bafite. Bajyanwe ku bitaro bya Salisbury.

Skripal yahamijwe n’Uburusiya ibyaha byo kunekera Ibiro by'ubutasi by'Abongereza MI6 mu 2006, akatirwa igifungo cyo kugambanira intasi z'Uburusiya ku Bwongereza. Yaje kubabarirwa mu 2010, mu ihererekanya ry'intasi hagati y'Amerika n'Uburusiya.

Umubano w'Uburusiya n'Ubwongereza wajemo agatotsi mu 2006, ubwo Umurusiya Alexander Litvinenko wakoraga nk'intasi yicwaga azize uburozi yaherewe i Londres mu Bwongereza.

Iperereza ry'Ubwongereza ryakozwe icyo gihe ryerekanya ko ashobora kuba yarishwe ku mabwiriza yatanzwe na Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG