Uko wahagera

Afghanistani: Leta Irashaka Imishyikirano n’aba-Talibani


Perezida wa Afughanistani Ashraf Ghani yofotoza mu nama y'amahoro n'umutekano i Kabul, muri Afghanistan, Itariki 28/02/2018.
Perezida wa Afughanistani Ashraf Ghani yofotoza mu nama y'amahoro n'umutekano i Kabul, muri Afghanistan, Itariki 28/02/2018.

Perezida Ashraf Ghani wa Afuganistani arasaba imishyikirano itaziguye n’aba-Talibani. Icyo abasaba gusa ni ukubanza guhagarika imirwano. Perezida Ghani yabivuze mu mihango yo gufungura inama ya kabili yiswe Processus de Kabul.

Iyi nama ihuza intumwa z’ibihugu 25 byo mu karere Afghanistani irimo, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye. Iya mbere yabaye mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize. Igamije gushaka uburyo intambara imaze imyaka 17 yarangira muri Afghanistani.

Perezida Ghani yasobanuye ko we na leta ye biteguye kwemera umutwe w’aba-Talibani nk’ishyaka rya politiki, ariko nabo bakemera guverinoma ye. Arabasaba kandi kwemera itegekonshinga ryo mu 2004, n’ubwo ryavugururwa gato gusa. Cyane cyane ikidagomba gukorwaho muri ryo ni uburenganzira bw’abali n’abategarugoli.

Perezida w’Afghanistani yatangaje kandi ko yiteguye kwakira abarwanyi b’aba-Talibani bashyize intwaro hasi, gucunga umutekano wabo, no kubashakira imilimo ya gisivili.

Aba-Talibani bamushubije bakoresheje Twitter. Bamaganye ibyo yavuze kuko kuri bo kubyemera ngo ni nko gutsindwa. Nk’uko basanzwe, bakomeje kandi kuvuga ko leta ya Perezida Ghani ari agakoresho ka Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bo ahubwo bashaka imishyikirano itaziguye yabo bwite n’Amerika. Ni ubwa mbere mu myaka ibili basabye kuganira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG