Uko wahagera

Impunzi 5 z'Abanyekongo Zarishwe mu Rwanda


Impunzi z'Abanyekongo bo mu kambi ya Kiziba ubwo berekezaga ku cyicyaro cy'ibiro bya HCR cya Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda
Impunzi z'Abanyekongo bo mu kambi ya Kiziba ubwo berekezaga ku cyicyaro cy'ibiro bya HCR cya Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iremeza ko impunzi z'Abanyekongo eshanu zishwe.

Ibyo byabaye ku mugoroba wo kuwa kane ubwo polisi hamwe n’igisirikari bakoreshaga ingufu kwirukana impunzi zari zimaze iminsi itatu ku cyicaro cy'ibiro bya HCR i Karongi mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Habanje gukoreshwa ibyuka biryana mu maso. Nyuma igipolisi n'igisirikare byakoresheje amasasu nyayo yica batanu mu mpunzi.

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda Theos Badege yasobanuye ko bakoresheje imbaraga nyinshi bitewe n'uko impunzi zanze kumvira kandi zikaba zari zifite ibirwanisho birimo inkoni, ibyuma n'imipanga. Polisi ivuga ko impunzi 20 n’abapolisi barindwi bakomerekeye mu cyo yise guhangana.

N’ubwo polisi ivuga ko itakoresheje amasasu, urwamo rw'imbunda rwarumvikanaga kugera no mu mugi wa Kibuye. Amakuru dukesha ababyiboneye, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abapolisi bakoze amasuku aho impunzi zari zikambitse ari na ho benshi bakomerekeye cyangwa bakahapfira. Kugeza mu ma saa cyenda habonekaga amaraso n'ibisigarira by'amasasu.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika wari uhari mu mugoroba wo kuwa kane, avuga ko hageze imodoka zatundaga inkomere, harimo n'abo byagaragaraga ko batanyeganyega.

Zimwe mu mpunzi ziri imbere mu nkambi, zivuga ko hari amakuru y'uko Leta y'u Rwanda itegura guta muri yombi abagabo n'abasore baba barigeze kuba abasirikare.

Polisi ivuga ko hari abagera kuri 15 yataye muri yombi biganjemo abayobozi n'abari ku ruhembe rw'imbere mu mpunzi. Ivuga ko bakekwaho gufata bugwate inyubako ya HCR no kugumura impunzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG