Uko wahagera

Ingabo za Etiyopiya Ziragenzura Ubuzima w'Igihugu


Imyigaragambyo imaze iminsi iri mu byatumye igihugu kijya mu bibazo bya politike
Imyigaragambyo imaze iminsi iri mu byatumye igihugu kijya mu bibazo bya politike

Ministiri w'ingabo wa Etiyopiya yamaganye amakuru avuga ko igisilikali gishobora gufata ubutegetsi nyuma y'uko hatangajwe ibihe bidasanzwe.

Ministiri Siraj Fegessa yatangaje ko ibihe bidasanzwe bizamara nibura amezi atandatu. Muri icyo gihe nta myigaragambyo yemewe gukorwa.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z'Amerika muri Etiyopiya yahise yamagana icyemezo cyo kubuza abantu uburenganzira bwo gutambutsa ubutumwa bwabo mu buryo bw'imyigaragambyo.

Ibyo byose bibaye nyuma y'uko Hailemariam Desalegn wari Ministiri w’intebe wa Etiyopiya yeguye ku mirimo ye no ku buyobozi bw’ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi EPRDF. Iryo huriro rigizwe n’amashyaka ane.

Atangaza ubwegure bwe kuri televiziyo y’igihugu, Hailemariam yavuze ko yeguye mu rwego rwo korohereza impinduka zigamije guhosha imvururu za politike zimaze iminsi zigaragaza mu gihugu.

Hari hashize igihe Etiyopiya yugarijwe n’ibibazo bya politike, imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi n’ubushyamirane bushingiye ku moko.
Izo mvururu zaguyemo abantu benshi, abandi bakurwa mu byabo, zangiza n’imitungo myinshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG