Uko wahagera

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai Yatabarutse


Umunyapolitiki wo muri Zimabwe Morgan Tsvangirai
Umunyapolitiki wo muri Zimabwe Morgan Tsvangirai

Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Zimbabwe akaba yaranabaye minisitiri w'intebe, Morgan Tsvangirai, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 y’ukwa kabiri 2018. Yatakaje urugamba kubera indwara ya kanseri y'urutirigongo, yatangaje ko arwaye mu kwezi kwa 6 kwa 2016. Inzozi ze zo kuyobora igihugu yarose igihe kirekire ntiyazigezeho.

Morgan Richard Tsvangirai yavukiye ahitwa Gitu mu ntara ya Masvingo muri Zimbabwe ku itariki 10 Werurwe mu 1952. Ku mashuri yisumbuye gusa yari afite, yatangiye ari mu boroheje ariko ahinduka umunyapolitike w'agatangaza, utinyitse, aramamara kandi arubahwa, haba imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Ni we mfura mu bana 9 ba Dzingirai-Chibwe Tsvangirai na Lydia Zvaipa. Ibigwi bye ku rwego rw'igihugu bikomoka mu myigaragambyo yayoboye mu 1988 igamije gusaba Leta guteza imbere imibereho myiza y'abakozi. Icyo gihe yari umunyamabanga mukuru wa ZCTU, sendika y’urugaga rw'abacuruzi muri Zimbabwe.

Kubera ubukaka n'umurava byamuranze, Tsvangirai wari umurwanashyaka w'ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi; ZCTU yayoboraga ikiri ihuriro ry'abacuruzi, yamufashe nk'inkingi ya mwamba maze aba perezida wayo ubwo yahindukaga ishyaka rya politike mu 1999.

Mu gihe cy'imyaka hafi 20, Tsvangirai n'ishyaka rye MDC yashingiye ubutumwa bwe buhamagarira impinduka, kuri perezida Robert Mugabe waje kuvanwa ku butegetsi n'igisirikare mu kwezi kwa 11 k'umwaka ushize wa 2017.

N’ubwo ishyaka Zanu-PF kuri ubu riyobowe na Emmerson Mnangagwa wari visi perezida rikiri ku butegetsi, Tsvangirai aracyashaka impinduka ari na ko yizeza abayoboke be ko bazatsinda Zanu-PF, n’ubwo ubuzima bwe butameze neza kuri ubu.

Imbaraga ze nk'ukutavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, bwa mbere zagaragaye mu 2000 ubwo ishyaka rye MDC ryegukanaga imyanya 57 kuri 62 ya Zanu-PF mu nteko ishingamategeko; intsinzi itari yakabonetse kuva ku ntsinzi ya Zanu-PF mu 1980.Iki ni igihe Zimbabwe yabonye ubwigenge.

Mu myaka ibiri nyuma y’aho ubwo Tsvangirai yahataniraga umwanya w'umukuru w'igihugu, byabanjirijwe no gushinjwa kugambirira kwica Perezida Mugabe; bituma atabwa muri yombi aregwa ubugambanyi. Amaze gutsindwa na Mugabe mu matora yo mu 2002, Tsvangirai yagiye afungwa kenshi ashinjwa kugumura rubanda, n'urubanza rwe ku bugambanyi mbere y'uko agirwa umwere akarekurwa mu 2004.

Mu 2007 habura umwaka umwe ngo habe andi matora, Morgan Tsvangirai yagiye atotezwa n'inzego z'umutekano kubera uruhare rwe mu myigaragambyo y'abamagana guverinema. Mu ijambo yavuze akimara kurekurwa, Tsvangirai yanenze bikomeye ubutegetsi ku bwo guhutaza abaturage babwo.

Amatora ya 2008 yabaye igihe cyiza kuri uyu mugabo urwanya ubutegetsi ubwo yegukanaga intsinzi mu cyiciro cya mbere. Yagize amajwi 47.9% kuri 43.2% ya Mugabe kandi Mugabe n'umugore we Grace barabyemeye. Nyamara kubera imvururu zabanjirije icyiciro cya 2 cy'amatora, Tsvangirai n'ishyaka rye bivanye mu matora, ubwo intsinzi itaha kwa Mugabe n'ishyaka rye.

N’ubwo Robert Mugabe yavuze ko ari we watsinze amatora, Morgan Tsvangirai yahamagariye imiryango yo mu karere n'imiryango mpuzamahanga guhaguruka ikanga ibyayavuyemo. Umuryango w'ubukungu bw'ibihugu byo mu majyepfo y'Afurika winjiye mu byo kumvikanisha impande zombi bigizwemo uruhare na bwana Thabo Mbeki, icyo gihe wari perezida w'Afurika y'Epfo. Ubwo bemeranyije kuri guvernema y'imyaka itanu isangiwe na Zanu-PF n'amashyaka yari hamwe n'irya MDC rya Morgan Tsvangirai.

Mu kwezi kwa 2 kwa 2009, Morgan Tsvangirai yarahiriye kuba minisitiri w'intebe ayoborana na Robert Mugabe wabaye kuri uyu mwanya kugeza mu 1987, aba perezida. Ataramara ukwezi abaye minisitiri w'intebe, Tsvangirai yagize ibyago apfusha umugore we Susan wari mu kigero cy'imyaka 30, agwa mu mpanuka y'imodoka barimo bombi, ariko we arayirokoka.

Mu myaka 5 yabaye muri guverinema y'ubumwe, Tsvangirai n'ishyaka rye bashimiwe kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe n'isura nziza mu ruhando mpuzamahanga. Ariko nanone, banengwa kudakora ku ngingo z'ingenzi zirimo amavugurura arebana n'amatora.

N’ubwo yari afite icyizere cyo kuzatsinda amatora ya 2013, Mugabe yongeye gutsinda Tsvangirai ku majwi 61%, naho Tsvangirai agira 34%. Ni amatora indorerezi nyinshi zavuze ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, kabone ko hari n'izindi zavuze ko hari ibitaragenze neza. Tsvangirai yatanze ikirego mu rukiko, ariko mu byumweru bike nyuma ya ho aza kukivanamo.

Uretse uruhangana n'ishyaka Zanu-PF, Tsvangirai yanagiye agawa na bamwe mu bakomeye mu ishyaka rye bwite. Ibyo byatumye bamwe barivagamo bakajya gushinga ayabo ku bw'icyo bita imigenzereze y'igitugu ya Tsvangirai no kutagira icyerekezo gihamye. Yatangiye kugira abamurwanya bikomeye mu 2005, ubwo yangaga guhatana mu matora y'abagize Sena. Benshi bakomeje gukoresha izina ry'ishyaka MDC na byo biteza urujijo.

Abamurwanya bongeye guhaguruka ubwo yari amaze gutangaza ko yasuzumwe kanseri y'urutirigongo, mu kwezi kwa 6 mu 2016. Amaze gusuzumwa iyi kanseri, yagiye aterwa imiti iyibuza gukwirakwira mu bindi bice by'umubiri. Ibi na byo byakurikiwe n'amajwi amusaba kwegura kuko ngo atari agishoboye kuba yahatana mu matora. Kuri iyi nshuro nab wo, Morgan Tsvangirai yakomeje gushikama yizeye kuzatisnda amatora, atitaye ku bamunenga.

Yari yarongeye gushyingiranwa na Elizabeth Macheka, Tsvangirai yabaye nk'utakazi ikuzo akiri minisitiri w'intebe, ubwo amakuru yasakaraga ko akunda abagore kandi akaba ntacyo yitaho. Kimwe mu byabaye ikimenyabose ni igihe gito yamaranye n’uwitwa Locardia Karimatsenga nk'umugabo n'umugore bahita batandukana.

N’ubwo hari ibyo atitwayemo neza nk'umunyapolitike cyangwa nk'umuturage usanzwe, Tsvangirai yahindutse uwubahwa na benshi mu banyazimbabwe n'abo hirya no hino ku isi, kubera ubutwari bwe nk'umunyapolitike warwanyije ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe n'ishyaka rye Zanu-PF riri ku butegetsi. Mu bihembo yahawe hari icy'amahoro cyitiriwe Nobel yahawe mu 2008 na 2009, impamyabumenyi z'ikirenga z'icyubahiro n'ibindi.

Icyemezo cyo kwatura ko yasuzumwe kanseri n'umurava we mu kuyirwanya, n’ubwo icubije amahirwe ye n'inzozi ze zo kuzabona Zimbabwe nshya ayibereye perezida; byamwongereye icyubahiro.

Tsvangirai yitabye Imana ari mu bitaro byo gihugu cy’Afurika y’Epfo, ari kumwe n'abana be benshi n'umugore we Elizabeth.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG