Uko wahagera

Uburusiya: Impanuka y’Indege Yahitanye 71


Abajejwe gutabara bari ahaguye indege yo mu bwoko bwa Antonov AN-148 inyuma yuko igirutse ivuye ku kibuga c'indege Domodedovo, Ukwezi kwa Kabiri, itariki 11, 2018.
Abajejwe gutabara bari ahaguye indege yo mu bwoko bwa Antonov AN-148 inyuma yuko igirutse ivuye ku kibuga c'indege Domodedovo, Ukwezi kwa Kabiri, itariki 11, 2018.

Abagenzi 65 bari mu ndege y’Uburusiya n’abari abakozi bayo 6 bose bahitanywe n’impanuka. Byatangajwe n’abategetsi mu biro by’Uburusiya bishinzwe gukora amaperereza ku mpanuka ku byerekeye gutwara abantu n’ibintu.

Iyo ndege yari imaze imyaka 70, yaburanye n’ibyuma bicunga ibyo mu kirere, iminota mike imaze guhaguruka ku kibuga cya kabiri mu bunini cy’umurwa mukuru, Domodedovo.

Iyo ndege y’isosiyete Saratov Airlines, yari ivuye Domodedovo yerekeza mu mujyi wa Orsk ubwo yahanukiraga hafi ya Argunovo mu bilometero hafi 80 mu majya epfo ushyira uburasirazuba bw’umujyi wa Moscou.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin yoherereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro, imiryango yabuze ababo. Byavuzwe n’umuvugizi we Dmitry Peskov.

Agace iyo mpanuka yabereyemo kari kuzuye urubura, bituma kuhagera bitinda, ubwo abatabazi bagombye gusiga imodoka zabo kure bakahagenda n’amaguru.

Icyateje iyo mpanuka kugeza ubu ntikiramenyekana, n’ubwo minisiteri ya transiporo y’Uburusiya, yavuze ko irimo gukora iperereza ku bijyanye n’ibihe bibi no kw’ikosa rya muntu. Ngo ni byo bisobanuro bishoboka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG