Uwahoze ari umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Benedigito wa16 aravuga ko arimo gusoza urugendo rwe kw'isi.
Mu rwandiko yanditse rwasohotse mu kinyamakuru cyo mu Butaliyani, Benedigito wa 16 yanditse ko ari mu minsi ya nyuma y'umutagirambagiro ugana imuhira.
Muri urwo rwandiko yashimye cyane abamwandikiye ubutumwa bamwifuriza isabukuru y'imyaka itanu asezeye ku ntebe y'ubutungane.
Yagize ati "Biranshimisha iyo abantu banditse bashaka kumenya uko mbayeho muri iyi minsi yanjye ya nyuma kw'isi."
Kuva yeguye, uyu mukambwe w'imyaka 90 wabaye umushumba mukuru wa kiliziya mu gihe cy'imyaka irindwi, yibera i Vatican.
Abamuba hafi bavuga ko nubwo afite ikibazo cyo gutambuka, mu mutwe hagikora neza.
Facebook Forum