Uko wahagera

USA: Abunganira Trump Bamubujije Kubonana na Mueller


Ikinyamakuru “New York Times” cyatangaje uyu munsi ko abavoka ba Perezida Trump bamugiriye inama yo kutavugana n’umunshinjacyaha wihariye Robert Muller.

Mueller ashinzwe gukora anketi zo kumenya niba Uburusiya bushobora kuba bwarivanze mu matora ya perezida w’Amerika mu 2016. Muri uru rwego, abagenzacyaha be bavuganye n’abakozi bamwe na bamwe ba perezidanse y’Amerika, White House, n’abandi bamwe na bamwe mu bafashije Donald Trump kwiyamamaza.

Umunshinjacyaha wihariye Robert Muller.
Umunshinjacyaha wihariye Robert Muller.

Perezida Trump yatangaje kenshi ko yiteguye kuba yabazwa n’umushinjacyaha Mueller. Ariko, nk’uko “New York Times” ibyemeza, abavoka be bagize impungenge z’uko Trump ashobora kuvuga ibinyoma cyangwa akivuguruza. Bibaye ashobora gushinjwa icyaha cyo kubeshya ubugenzacyaha bw’igihugu.

Mueller afite ububasha bwo gutegeka Perezida Trump kumwitaba aramutse yanze kuvugana n’abagenzacyaha. Ariko “New York Times” ivuga ko ashobora kutagera kuri uru rwego, gusa byo kwanga intambara y’amategeko hagati y’ibiro bye na White House.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG