Uko wahagera

Koreya Zombi Zizakinisha Ikipi Imwe mu Mikino Olempike


Icumi mu bagize itsinda ry’abakinnyi ba Koreya ya Ruguru bageze muri Koreya y’Epfo uyu munsi kuwa kane.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru w’Amerika avuga ko mu gihe hari umwuka mubi ku rwego ruhanitse hagati y’ibihugu byombi, bitari hafi guhangana mu bijyanye n’igisilikare.

Joseph Yun, intumwa idasanzwe y’Amerika, yavuganye n’abanyamakuru i Tokyo kuri uyu wa kane, mu nama yahuje abigisha n’impuguke ku bireba Koreya ya Ruguru. Iyo nama yakiriwe n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi cy’Ubuyapani.

Yun yavuze ko, ingamba z’Amerika kuri Koreya ya ruguru, zikomeje gushyira igitsure kuri icyo gihugu, ari nako imiryango y’ibiganiro ikomeza kuba ifunguye. Intego ni gukuraho umwuka mubi binyuze mu nzira y’amahoro.

Intumwa y’Amerika Joseph Yun avuze ibyo, mu gihe Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo, bikomeje ibiganiro ku byerekeye imikino Olempike yo mu gihe cy’ubukonje i Pyegongchang muri Koreya y’Epfo.

Icumi mu bagize itsinda ry’abakinnyi ba Koreya ya Ruguru bageze muri Koreya y’Epfo uyu munsi kuwa kane. Bahasanze izindi ntumwa mu mudugudu w’abakinnyi wa Gangneung.

Iyo kipi irimo abakobwa 12, bakina umukino witwa hockey, bagiye kwifatanya na bagenzi babo ba Koreya y’Epfo kugira ngo bitoreze hamwe nk’ikipi imwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG