Uko wahagera

Abatalibani Barashaka Imishyikirano muri Afuganisitani


Abatalibani baherutse kugaba igitero kuri hoteri Intercontinental mu murwa mukuru Kabul
Abatalibani baherutse kugaba igitero kuri hoteri Intercontinental mu murwa mukuru Kabul

Umutwe w’abatalibani urwana muri Afghanistani wasohoye itangazo rivuga ko ushyigikiye ibiganiro by'amahoro. Ni ku nshuro ya mbere uwo mutwe utangaza ko wifuza ibiganiro by'amahoro.

Ibyo ni nyuma yuko intumwa zawo ziherutse kujya i Islamabad muri Pakisitani kuganira n’abayobozi b’iki gihugu, ndetse n’intumwa z’Ubushinwa n’iza Qatar.

Itangazo risobanura ko Pakisitani ari yo yasabye kuba umuhuza. Rirakomeza, riti: “Impande zombi zateze amatwi, zumva zitonze ibitekerezo by’abandi, bigamije gushaka umuti wa politiki mu ntambara yo muri Afuganistani.” Pakistani ni yo kandi yahuje abatalibani n’intumwa z’Ubushinwa n’iza Qatar.

Leta ya Pakisitani ntacyo iravuga kugeza ubu. Ariko abadipolomate bakora i Islamabad n’umwe mu bategetsi b’abatalibani bemereye Ijwi ry’Amerika ko intumwa z’abatalibani zagiye koko muri Pakisitani mu ntangiriro z’uku kwezi.

Zari ziturutse mu biro by’Abatalibani biri muri Qatar. Usibye kuganira n’abategetsi ba Pakisitani n’intumwa z’Ubushinwa n’iza Qatar, bagiye no gusura imiryango yabo n’abakuru b’imiryango gakondo mu nkambi z’impunzi z’abanyafuganistani ziri muri Pakistani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG