Uko wahagera

Libiya: Abantu 34 Bishwe mu Gitero I Benghazi


Muri Libiya, ibitero by’iterabwoba bibili byahitanye abantu 34 i Benghazi kuwa kabili nijoro, bikomeretsa abandi barenga 80.

Ibimodoka byaturikijwe n’abantu bataramenyekana kugeza iki gihe.

Icya mbere cyaturikiye hafi y’umusigiti muri quartier yitwa Al-Sleimani mu gihe abantu barimo basohoka bava mu isengesho. Icya kabili cyaturikiye na none aho ngaho nyuma y’iminota 30. Ababisesengura basanga cyo cyari kigamije kwica abashinzwe umutekano n’abatabazi.

Umuryango w’Abibumbye wamaganye ibyo bitero, uvuga ko kwica inzirakarengane z’abasivili ari icyaha cyo kwibasira inyokomuntu.

Benghazi ni umujyi wa kabili wa Libiya. Uri mu burasirazuba bw’igihugu. Umaze imyaka, kuva mu 2011 nyuma y’urupfu rwa Colonel Kaddafi, urimo intambara hagati y’imitwe itandukanye.

Ariko General Khalifa Haftar aherutse gutangaza ko yawubohoje mu mwaka ushize. Yahashinze guverinoma ye, mu gihe i Tripoli, umurwa mukuru, naho hari indi guverinoma, yo yemewe n’amahanga n’Umuryango w’Abibumbye

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG