Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ifatanyije na minisitere y'ubutegetsi bw'igihugu mu Rwanda kur'uyu wa gatatu zatangije ubukangurambaga bwo kubungabunga umusaruro ngo utononekara.
Mu kiganiro abaminisitiri bombi bahaye itangazamakuru bavuze ko muri rusange umusaruro ukomoka ku biribwa uyu mwaka uhagaze neza kandi ko nta bibazo bihambaye by'inzara biri mu Rwanda.
Baravuga ibi mu gihe hari uduce tumwe na tumwe twibasiwe n'inzara yatewe n'uruzuba. Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda Eric Bagiruwubusa.
Facebook Forum