Uko wahagera

Umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo Masekela Yatabarutse


Kuri uyu wa Kabiri, umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Jazz muri Afurika y'epfo Bra Hugh Masekela yatabarutse.

Itangazo ryasohowe n’umuryango wa Masekela, rigira riti ‘umukundwa wacu "Bra Hugh", yatabarutse nyuma y’uburwayi bwa kanseri ya prostate yari amaranye iminsi. Uyu muhanzi mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, yari yatangaje ko yarimo avurwa iyi ndwara. Ni indwara yamenye bwa mbere ko ayirwaye mu mwaka wa 2008.

Masekela, wari umaze imyaka irenga mirongo itanu mu muziki, yatangiye kuririmba ahagana mu 1950 mu itsinda ryaririmbaga injyana ya Jazz mu mujyi wa Johannesburg. Yari umwe mu bagize iri tsinda ryitwaga Jazz Epistle. Nyuma y’igihe gito ahagana mu 1960, Masekela yaje kuva muri Afurika y’Epfo ajya mu buhungiro, ahamara imyaka mirongo itatu.

Ageze muri Amerika, Masekela yaje gukundana na Harry Belafonte na we wari umuririmbyi w’Umunyamerika. Yakomeje gukoresha ubuhanzi bwe mu kwamagana akarengane n’ihohoterwa ryakorerwaga abirabura mu gihugu cye rikozwe n’abazungu bari ba nyamuke.

Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye mu gihe cy’imyigaragambyo harimo "Soweto Blues," na "Bring Him Back Home’, iyi ya nyuma yayiririmbye asaba ko nyakwigendera Nelson Madiba Mandela na we warwanyije politiki ya ba gashakabuhake Apartheid afungurwa.

Masekela yakomeje kwamamara ndetse mu 1968 yasohoye indirimbo yaje gukundwa mu ruhando mpuzamahanga yitwa "Grazing in the Grass." Ahagana mu 1980, yakoranye indirimbo n’umuhanzi Paul Simon, umunyamerika waririmbaga mu njyana ya pop.

Ramapolo Hugh Masekela yavutse tariki enye z’ukwezi kwa Kane mu 1939 i Witbank, muri Afurika y’Epfo,umujyi wari wiganjemo ubucukuzi bwa nyiramugengeri hafi ya Johannesburg.

Se umubyara, Thomas Selema Masekela yari umukozi mu by’ubuvuzi icyarimwe n’ubugeni bwo gushushanya ku mabuye. Naho nyina umubyara we Pauline Bowers Masekela yari amenyerewe mu by’imibanire n’imibereho.

Hamwe mu ho yanyuze yiga nk’i St. Peter’s Masekela yatewe ishyaka na musenyeri Huddleston mu gukurikirana iby’umuziki, uyu yagize n’uruhare mu kwamagana politiki ya bagashakabuhake. Masekela kandi yafatiye isomo kuri nyirarume Sauda, wacurangaga akarumbeti ahita akazoberamo ku bumenyi bw’ibanze .

Musenyeri Huddleston yashinze itsinda ryaririmbaga injyana ya Jazz rizwi nka Huddleston Jazz Band, rigizwe n’urubyiruko, kugira ngo aheshe amahirwe Bwana Masekela, nyuma mu ruzinduko yagiriye muri Amerika yahuye na Louis Armstrong wari ufite akarumbeti yoherejwe muri iryo tsinda. Icyo gikoresho cyafashije Masekela.

Mu 1960, Bwana Masekela yagiye kwiga by’igihe gito i Londres mu ishuli ry’umuziki mbere y’uko ahura na Belafonte Makeba wamufashije kubona buruse yo kwiga mu ishuli ry’umuziki Manhattan School of Music. Yize gucuranga akarumbeti mu gihe cy’imyaka ine.

Muri uwo mwaka 1960, Masekela yashakanye na Miriam Makeba, umuhanzi na we wakanyujijeho muri Afurika y’Epfo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Bwana Masekela yagarutse muri Afurika y’epfo mu 1990 mu mwaka Nelson Mandela yafunguwemo. Yakomeje inganzo ari na ko azenguruka isi ari hafi kugeza mu myaka 70.

Mu 2010, Bwana Masekela yahawe umudari ukomeye muri Afurika y’Epfo ukozwe muri Zahabu, ku nsanganyamatsiko yari ifite intumbero yo "Gusubirana umurage wa Afurika y’epfo no guteza imbere ubugeni bw’i Soweto” .

Amakuru y’urupfu rwa Masekela akimara kumenyekana kuri uyu wa kabiri, Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yasohoye itangazo rishimagiza uyu muhanzi. Perezida Zuma yagize ati ’Yakomeje urumuri rwo guharanira Ubwisanzure abinyujije mu muziki we, uwo niwo musanzu we mu rugamba rwo guharanira ubwigenge, kandi ntuzigera wibagirana na rimwe.

Si Perezida Zuma gusa wagize icyo avuga kuri Masekela kuko na Minisitiri w’Ubugeni n’Umuco muri Afurika y’epfo Nathi Mthethwa yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko "Bra Hugh yari umwe mu nkingi za mwamba z’injyana ya Jazz Nyafurika ndetse yazamuye igihugu cye abinyujije mu bihangano bye.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG