Uko wahagera

Visi-Perezida w'Amerika Pence Ntiyasuye Palesitina


Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Isirayeli izava i Tel-Aviv yimukire i Yeruzalemu mu mpera z’umwaka w’2019. Ni visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pence, wabitangaje uyu munsi mu ijambo yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko ya Isirayeli, Knesset, i Tel Aviv.

Mike Pence yavuze, ati: “Yeruzalemu ni umurwa mukuru wa Isirayeli. Ni yo mpambu Perezida Trump yahaye amabwiriza minisiteri y’ububanyi n’amahanga kugirango itangire yihutishe vuba gutegura gukura ambasade yacu i Tel-Aviv iyimurire i Yeruzalemu.”

Minisitiri w’intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yashimiye Perezida Trump na Visi-Perezida Pence icyo yise “itangazo ry’akaraboneka mu mateka.”

Pence agitangira ijambo rye, abadepite b’Abarabu muri Knesset uko ari 12 nabo basakabatse cyane bamwamagana, bavuga ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Palestina. Abashinzwe umutekano w’inteko ishinga amategeko babasohoye ku ngufu.

Visi-Perezida w’Amerika yasuye Isirayeli avuye muri Yorudaniya na Misiri. Kuri gahunda ye, gusura Palesitina no guhura n’abayobozi bayo ntibiteganijwe.

Mu kwezi gushize, Perezida Trump akimara kwemeza ko Yeruzalem ari umurwa mukuru wa Israeli, perezida wa Palesitina, Mahmoud Abbas, yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’Amerika itagishoboye kugira uruhare mu mishikirano y’amahoro mu Burasirazuba bwo hagati y’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG