Uko wahagera

Ibikorwa bya Guverinema Byahagaze muri USA


Inzu y'Inteko Ishinga Amategeko mu mujyi wa Washington
Inzu y'Inteko Ishinga Amategeko mu mujyi wa Washington

Imwe mu mirimo ya guverinema ya Amerika yabaye ihagaze kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nyuma y'uko abasenateri batumvikanye ku mushinga w'ingengo y'imari.

Ku isaa sita z'ijoro ku isaha y'i Washington ni bwo byatangiye kubahirizwa bituma ibikorwa bitari ingenzi cyane bihagarikwa. Ku gicamunsi abasenateri basubukuye ibiganiro ku ngengo y'imari y'agateganyo guverinema izakoresha kugeza tariki 8 z'ukwezi gutaha. Tammy Baldwin, umusenateri w'umudemokrate avuga ko amafaranga akoreshwa mu gihe kigufi nta nyungu yabyo kandi adatuma akazi gakorwa uko bikwiye.

Ku wa gatanu Abarepublikani bashyigikiye umushinga ariko Abademokrate barawurwanya bituma amajwi nkenerwa ataboneka. Ibi byateje impaka zikomeye mu basenateri mu biganiro byaberaga mu cyumba no hanze, kugira ngo habeho umwumvikano utuma ibikorwa bya guvernema bikomeze.

Ibiro by'umukuru w'igihugu byahise bigira icyo bivuga ku kunanirwa kumvikana ku mafaranga Leta yaba ikoresha. Byavuze ko abasenateri b'abademokrate batambamira uyu mushinga ariko bitazabahira.

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Perezida Donald Trump yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ati "abademokrate bashishikajwe cyane n'abimukira binjira binyuranyije n'amategeko kurusha uko bitaye ku basirikare bacu n'umutekano wacu ku mupaka mu majyepfo. Bashoboraga kubikora byoroshye ariko bahisemo politike yo guhagarika ibikorwa bya Leta."

Abasenateri b'Abareoubulikani bunze muri iri tangazo.

Umudemokrate Steny Hoyer yasubije abarepublikani ati "Bari bazi neza ko bazakenera amajwi yacu, ariko bumva ko bazabyikorera. Babonye bananiwe kubahiriza inshingano zabo z'ibanze nk'ishyaka riyoboye, none batangiye kutugayira ko twanze guhumwa amaso twemera gucuma igihe cyo gutora uyu mushinga."

Umuyobozi w'abademokrate mu mutwe w’abadepite Nancy Pelosi yavuze ko perezida Trump yananiwe kuyobora. Yagize ati "n'ubwo ari bo bayoboye, abarepubulike ntibashoboye, ntacyo bitaho kuburyo bananiwe kuduhuza ngo guverinema ikomeze ikore.” Ubushikiranganji n'ibigo bya Leta byatangiye kwitegura guhagarika imwe mu mirimo yabyo.

Ibiganiro byakomeje kuri uyu wa gatandatu bihuza abayoboye imitwe yombi ndetse n'ibiro bya perezida. Trump n'abarepubulikani bakomeje kuvuga ko abademokarate ari bo bazabazwa ihagarikwa rya bimwe mu bikorwa bya guvernema, ibintu abademokarate bo batera utwatsi. Senateri Dick Durbin ukomoka muri Leta ya Illinois yavuze ati "murebye inzego eshatu zigize leta, ni abarepubulikani baziyoboye."

Si ubwa mbere ibikorwa bya Leta ya Amerika bihagarara, kuko mu 2013 na bwo byahagaze kubera umushinga urebana no gutera inkunga politike y’ubuvuzi utarumvikanwagaho. Bimwe mu bikorwa bya guverinema byahagaze mu minsi 16 abakozi amagana batajya mu kazi.

Ibikorwa bihagarara cyangwa ibikomeza birahinduka, ariko nk'imishinga y'ubushakashatsi irahagarara; amapariki y'igihugu agafungwa, amafaranga abaturage basubizwa ku misoro n'agenerwa abafite ubumuga batagikora agatinda; n'ibindi nk'uko byagenze mu 2013.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG