Uko wahagera

HRW: Politiki Ndeshyamugeni Si Urugero


Abatavugarumwe na reta ya Kenya mu myigaragamvyo yiyamiriza itorwa rya Kenyatta i Nairobi, Kenya, ukwezi kwa cumi na kumwe 2017
Abatavugarumwe na reta ya Kenya mu myigaragamvyo yiyamiriza itorwa rya Kenyatta i Nairobi, Kenya, ukwezi kwa cumi na kumwe 2017

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch (HRW) watangaje icyegeranyo cyawo cy’umwaka ku burenganzira bwa muntu ku isi yose.

HRW iravuga ko abanyapolitiki bashyira imbere urwango n’amareshyamugeni, “nko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Uburusiya n’Ubushinwa,” batanga urugero rubi ku isi yose. Irasaba kurwanya bene aya matwara, kubera ko ashaka gusimbura demokarasi, ni ukuvuga gukuraho ubutegetsi bwa rubanda bugendera ku mategeko.

HRW irarega politiki ya perezida w’Amerika, Donald Trump, yo gukumira abimukira no kubiba amacakubili mu moko. Ariko irashimira ko imiryango iharanira ubwisanzure bwa rubanda, abanyamakuru, abanyamategeko, abacamanza, na bamwe mu ntumwa za rubanda bo mu ishyaka rya Trump, bahagurukiye kubyamagana.

Icyegeranyo cya HRW kiragaya uburyo Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe wirengagije politiki ya perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, yo “gutsemba inzego za demokarasi.”

Koko rero nyuma y’umugambi wa “coup d’Etat” wo mu 2016, muri Turukiya, abantu ibihumbi batawe muri yombi mu nzego zose: Igisilikali, igipolisi, ubucamanza, abanyamakuru, no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Muri Afurika, HRW iravuga impungenge Boko Haram iteye muri Afurika y’uburengerazuba, guhutaza rubanda mu gice kivuga Icyongereza muri Kameruni, n’impagarara zikomeje muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kubera kwigizayo amatora ubutitsa.

Muri Afurika y’uburasirazuba, HRW iratunga urutoki Etiyopiya na Tanzaniya, mu rwego rwo kuberabeza abatavuga rumwe na leta. Ihangayikishijwe kandi n’intambara ikomeje muri Sudani y’Epfo. Iravuga kandi no ku bwicanyi bwakurikiye amatora muri kenya.

HRW ariko irashima intambwe nziza muri Gambiya no muri Angola, aho abakuru b’ibihugu byombi, bari barabaye ibishyitsi, bageze aho bava ku butegetsi. Naho kuri Zimbabwe, HRW ivuga ko byaba byiza gutegereza kureba niba ubutegetsi bushya buzubaha koko uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

HRW ni umuryango wo muri Amerika ufite icyicaro cyawo mu mujyi wa New York.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG