Uko wahagera

Rwanda: Umunyamakuru Francis Nsengiyumva Yatabarutse


Ijwi rya Francis Nsengiyumva ryumvikanye cyane kuri radiyo Ijwi ry'Amerika mu Kirundi n'Ikinyarwanda

Umwe mu bantu bamenyekanye mw’itangazamakuru mu Rwanda, Fransisiko Nsengiyumva yatabarutse ku cyumweru tariki ya 14 y’ukwa mbere mu mwaka wa 2018.

Fransisiko-Saveri Nsengiyumva, uzwi cyane kw' izina rya Francis Nsengiyumva, akomoka i Kayonza, mu cyahoze ari perefegitura Kibungo mu Rwanda. Ubu ni mu ntara y’uburasirazuba.

Yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1986, ari na bwo yari arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu Ruhengeri. Yahakuye impamyabushobozi ihanitse (Licence) mu Cyongereza.

Mu mwaka w’1991, yavuye kuri Radio Rwanda ajya mu Bubiligi mu mahugurwa y’Abanyarwanda ba mbere batangije televiziyo y’igihugu, TVR. Yahavuye mu 1992 ajya gukora mu biro bya minisitiri w’intebe, ashinzwe itangazamakuru kugera mu 1994.

Mu nyuma ni bwo yavuye mu Rwanda, ajya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mahugurwa. Yagumyeyo aza kuba mu bantu ba mbere batangije ishami ry’Ikirundi/Kinyarwanda ku Ijwi ry’Amerika (VOA) mu kwezi kwa karindwi mu mwaka w’1996.

Umwe mu banyamakuru bakoranye na we mu Rwanda Tomasi Kamilindi, ubu ukora kw'Ijwi ry'Amerika, aratubwira muri make uko yamumenye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:08:49 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG