Uko wahagera

ANC Yiyemeje Guhagurukira Kurimbura Ruswa


Cyril Ramaphosa, umuyobozi musha wa ANC iburyo, na Jacob Zuma yahoze arongoye uwo mugambwe.
Cyril Ramaphosa, umuyobozi musha wa ANC iburyo, na Jacob Zuma yahoze arongoye uwo mugambwe.

Hasigaye umwaka umwe gusa ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo. Amashyaka abiri akomeye muri icyo gihugu arimo kugerageza gukosora amakosa yakozwe na bamwe mu bayobozi bayo, kugira ngo yongere kugirirwa icyizere na rubanda.

Ishyaka ANC riri ku butegetsi na Perezida Jacob Zuma bashinjwe kenshi ruswa. Abatavuga rumwe na leta bemeza ko iyo ruswa yatumye igihugu kitagera ku ntego nyinshi cyari cyarihaye zo guteza imbere umuturage.

Cyril Ramaphosa watorewe kuyobora ANC, akaba asanzwe ari visi perezida w’igihugu yavuze ko ibyo byose bigiye guhinduka. Mu ijambo yavugiye mu nama nkuru y’ishyaka yamaganye ruswa, asobanura ko isa nk’aho yari yarahawe intebe mu buyobozi bw’ishyaka.

Ramaphosa yavuze ko ishyaka ANC rikwiye gushyira imbere gahunda zifasha abaturage kuva mu bukene no kugabanya ubushomeri. Biteganyijwe ko Ramaphosa ari we uziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’umukandida wa ANC.

Ishyaka bahanganye rya DA, na ryo rimaze iminsi rivugwamo ibibazo bishyingiye kuri ruswa. Umuyobozi waryo Mmusi Maimane yatangaje ko bagiye gufatira ibyemezo bikaze Patricia De Lille uyobora umujyi wa Cape Town. Ishyaka riramushinja ruswa no gukoresha nabi umutungo w’umujyi ku nyungu ze bwite.

Ruswa na none iravugwa mu mujyi wa Johannesburg. Imijyi ya Cape Town na Johannesburg yombi iyobowe n’abayoboke b’ishyaka rya DA.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG