Uko wahagera

Kashmir Yongeye Gushyamiranya Ubuhinde na Pakisitani


Ingabo z’Ubuhinde n’iza Pakisitani zarasanye ibisasu mu ntara ya Kashmir. Iyo mirwano yaguyemo abasirikari ku mpande zombi. Ibihugu byombi biritana ba mwana k'uwatangije iyo mirwano.

Ikindi kitavugwaho rumwe ni umubare w'abaguye muri iyo mirwano. Ubuhinde bwemeza ko bwishe abasilikari barindwi ba Pakisitani bupfusha umusilikari umwe, mu gihe Pakisitani yo ivuga ko yapfushije abasilikari bane. Pakisitani yanavuze ko yishe abasirikari batatu b’Ubuhinde.

Ubuhinde bushinja Pakisitani kohereza abarwanyi gukora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bwabwo. Pakisitani yo ishinja Ubuhinde kubangamira uburenganzira mu karere ka Kashmir.

Ibihugu by'Ubuhinde na Pakisitani bimaze igihe kinini birasana, ahanini bipfa akarere ka Kashmir, gaherereye ku mupaka bihuriyeho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG