Uko wahagera

USA: Perezida Trump Yabujijwe Guhagarika Porogaramu DACA 


Perezidanse y’Amerika kuri uyu wa gatatu yavuze ko irakajwe n’icyemezo cy’umucamanza w’igihugu wategetse perezida Donald Trump, kugumishaho porogaramu izwi nka DACA irengera abimukira ibihumbi amagana binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibarinda gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Abo ni abaje ari abana bari kumwe n’ababyeyi babo.

Sarah Sanders ushinzwe itangazamakuru muri Perezidance y’Amerika yavuze ko iki kibazo gifite uburemere nk’ubu kigomba kunyura mu nzira zisanzwe z’amategeko.

Yavuze ko Trump “yiyemeje ubuyobozi bugendera ku mategeko kandi ko azakorana n’amashyaka yombi kugira ngo bashakire hamwe igisubizo kirambye cyakosora ibikorwa binyuranyije n’itegeko nshinga”.

​Ibyo Perezida Donald Trump yatangaje kuri twitter.

Sanders yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe na perezida Barack Obama, Trump yasimbuye. Obama washyizeho porogaramu yatumye abimukira bakiri bato babarirwa mu bihumbi 800 badasubizwa iwabo.

Umucamanza William Alsup wa leta ya Calforniya, yafashe icyemezo gishyigikira abantu bishyize hamwe n’ibigo birimo Kaminuza ya Californiya bareze guverinema bashaka ko porogaramu DACA idahagarikwa.

Umucamanza yavuze ko iyo porogaramu izagumaho kugeza ibirego biri mu rukiko bikemutse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG