Uko wahagera

Koreya Zombi Zemeye Ibiganiro bya Gisirikare


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Koreya y'epfo mu mwaka wa 2015.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Koreya y'epfo mu mwaka wa 2015.

Koreya ya ruguru na Koreya y'epfo zumvikanye gutangira ibiganiro kuri uyu wa kabiri bigamije gutsura umubano, nyuma y'ibiganiro bya mbere bibaye nyuma y'imyaka isaga ibiri.

Mu itangazo ibi bihugu bihora birebana ay'ingwe byasohoye byavuze ko byiyemeje gucubya ubushyamirane kandi bikagirana ibiganiro bya gisirikare mu gushakira umuti iki kibazo; kandi Koreya ya ruguru yemeye ko izitabira imikino ya Olempike izabera i PyeongChang muri Koreya y'epfo mu kwezi gutaha kwa kabiri.

Uyu mwumvikano uturutse mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru ibihugu byombi byagiranye, byabereye i Panmunjom, agace kiswe "umudugudu w'amahoro" kagabanya ibihugu byombi ari na ho hashyiriwe umukono ku masezerano yo guhosha intambara hagati y'ibi bihugu mu 1953.

Ibi biganiro byari bigamije kureba uko Koreya ya ruguru yazitabira imikino ya Olempike, no gushaka uburyo bwo kugabanya icyuka kibi giterwa n'umugambi wa Pyongyang wo kwigwizaho ibitwaro by'ubumara.

Abategetsi b'i Seoul na Pyongyang bashoboye gukurikirana ibi biganiro kuri za televiziyo. Abayoboye intumwa z'ibihugu byombi bavuze ko ibi biganiro bitanga icyizere kandi ko bibimburiye ibindi bizazanzamura imikoranire yabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG