Uko wahagera

Ikibazo cy'Impunzi z'Abanyafurika muri Isiraheli


Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko Isiraheli isanzwe ifite aya mategeko kuva mu 2016 ariko ko itigeze iyakurikiza. Icyakora William Spindler uvugira HCR avuga ko umugambi Isiraheli yatangaje ku itariki ya 1 z'uku kwezi wo kwimurira impunzi z'Abanyaeritrea n"Abanyasudani mu kindi gihugu cyo muri Afurika ku gahato cyangwa bagafungwa ubuzima bwose biteye inkeke.

Muri Isiraheli harabarurwa Abanyaerithrea ibihumbi 27 n'ibihumbi 7700 by'Abanyasudani. Kuva leta ya Israel yatangira kwikorera amajonjora mu 2009, imaze kwemerera ububunzi Abanyaeritrea 10 n'umunyasudani 1 gusa.

Hagati y'ukwezi kwa 11 kwa 2015 n'ukwa 12 k'umwaka ushize, abakozi ba HCR i Roma babajije abanyaeritrea 80 birukanwe na Isiraheli. Spindler avuga ko ibibazo byabo byerekana uko iyi gahunda ya Israel ihangayikishije.

Umuvugizi wa HCR avuga ko Abanyaeritrea bavuga ko binjiye muri Israel banyuze muri Sinai kandi ko bahuye n'akaga gakomeye mu nzira. Avuga ko HCR izafasha Israel gushaka ubundi buryo burimo nko kwimurira izi mpunzi mu kindi gihugu ariko abasaba ubuhungiro bakarindwa.

Abanyafrika bageze muri Isiraheli biyita impunzi za politike, mu gihe iki gihugu cyo kivuga ko abenshi muri bo ari abimukira bajyanwa n'ubukene ndetse ntitinye no kubita intasi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG