Uko wahagera

Irani: Kudohora Imbuga Nkoranyambaga


Perezida Hassan Rouhani wa Irani
Perezida Hassan Rouhani wa Irani

Perezida wa Irani, Hassan Rouhani, uyu munsi yasabye ko imbuga nkoranyambaga zongera gufungurwa zose.

Ejo ku cyumweru, inteko ishinga amategeko, yari yateranye byihutirwa ku kibazo cy’imyigaragambyo, yafashe icyemezo cyo kudohora ho gato kuri zimwe na zimwe. Yasabye ko ibigo bikoresha izi mbuga bibanza kwiyemeza gukumira abo bise “abanzi b’igihugu bazinyuramo kugirango bahungabanye umutekano.”

Perezida Rouhani yavuze kandi uyu munsi ko abategetsi bose bashobora kunengwa na rubanda. Kuri we na none, ibihangayikishije abaturage ba Irani si ibibazo by’ubukungu gusa. Ntiyasobanuye ibindi bibazo bibatera kurakarira ubutegetsi.

Naho umushinjacyaha mukuru wungirije wa Repubulika ya Irani, Hamid Shahriari, yavuze ko “abayobozi b’imyivumbagatanyo bose batawe muri yombi kandi ko bazahanwa bikomeye.”

Abategetsi bakuru ba Irani bemeza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, Israeli, n’Arabia Saoudite bari inyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana leta.

Iyo myigaragambyo yamagana leta yaguyemo abantu 21.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG