Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, na visi-perezida we General Constantino Chiwenga, bajyanye gusura Morgan Tsvangirai iwe mu rugo. Tsvangirai ayobora ishyaka MDC ritavuga rumwe na leta. Yabaye minisitiri w’intebe kuva mu 2009 kugera mu 2013.
Nyuma y’ibiganiro byamaze igice cy’isaha, Perezida Mnangangwa yavuguruje ibivugwa ko ashaka gushyiraho guverinoma y’ubumwe n’abatavuga rumwe na leta.
Perezida Mnangwa na Visi-Perezida Chiwenga bagiye gusura Tsvangirai kubera ko arwaye cyane. Afite canseri. Mnangangwa yavuze ko Tshangirai araho, ariko ko agomba gusubira kwivuza muri Afrika y’Epfo.
Tchangirai, wagaragaye ko yashaje kandi yananutse cyane, ntacyo yabwiye abanyamakuru nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abayobozi b’igihugu.
Facebook Forum