Uko wahagera

Perezida Trump Yemereye Inkunga Abarwanya Leta ya Irani


Leta ya Irani yakoresheje imyigaragambyo yo kuyishyikira. Televiziyo ya guverinoma yerekanye abantu ibihumbi n’ibihumbi bafite amabendera y’igihugu, bagenda baririmba umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Imyigaragambyo yo gushyikira leta ya Irani ibaye ikurikira indi myigaragambyo y’abatishimiye ubutegetsi imaze iminsi. Iyi myigaragambyo imaze kugwamo abantu 21. Abandi bantu amagana bari bayirimo batawe muri yombi.

Abategetsi ba Irani, uhereye kuri Ayatollah Khamenei ubwe, bavuga ko hari amahanga atera inkunga iyi myigaragambyo. Mu itangazo rye ryasomye n’abanyamakuru ba televiziyo ya leta, yaravuze ngo “Abanzi ba Irani barakoresha uburyo butandukanye, burimo amafaranga, intwaro, politiki, n’ubutasi kugirango bateze akaduruvayo mu gihugu.”

Naho perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, uyu munsi mu gitondo yongeye yandika tweet ku myigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta ya Irani, ati: “Nubashye cyane abaturage ba Irani barimo bagerageza kwigobotora guverinoma yabo yamunzwe na ruswa.” Yonyegeyeho, ati: "Muzabona inkunga ikomeye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika igihe nikigera." Ariko ntiyasobanuye ubwoko bw’iyo nkunga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irateganya kandi gutumiza inama yihutirwa y’Inteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi ku kibazo cya Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG